Un poeme a L’honneur de Makenga Sultani par Lucie Divova

Afande Makenga sultani au sommet de la Montagne de Bunagana

Afande Makenga sultani au sommet de la Montagne de Bunagana

Rudasumbwa nje kuguhoza

Abakuriza bazabazwa

Impamvu baguhogoza

 

Rudatinya se ko ushusha

Rwarukundo mpora ndirimba

Kandi ko ufite umugongo mugari

Uduhetse twese tugashira Intimba.

 

Mbega barabibonye bati ntagire ubugingo

Incuro bazikuba ijana Imana igucira icyanzu

Ntibakamenye ko umubyeyi asubira imugongo

 

Rutabashwa se usa nabo nkunda

Ubutoni udufite ho nta wa bukonda

Mbere aho bakamenye ko uri intore

Babiciye amanga bagatuza.

 

Nkwihoreze rugero rw’ abahungu

wowe witanga ukarar’ isyhyamba

Ngo abatatanye nabatagira iwabo

bashire impumu bagire igihugu.

 

Nkwihoreze Rubasha

Wowe utaneshwa 

Abonnlyi ukabahashya

 

Nkwihoreze Gasaro kabakobwa

byiringiro bya barira benshi

Gakoni  kabakambwe.

 

Uzatsinda niko mbishaka

Nabisabye Gitare  arabyandika

Ansezeranira kukugira Rutaneshwa.

 

Hora reka nkwihoreze Muziramakenga

Umutima wawe ungana Impinga

Gutuza no gushishoza biguha imbaraga.

AMARIRA Y’ AWE N’ISENGESHO.

 

Hora nkwihoreze wowe ukunda uko nkunda

Ihorere abakuriza, barakabur’ inka

Nzabe imandwa cyangwa se imana nkwihere

Guhora utsinda.

Par Lucie Divova

One thought on “Un poeme a L’honneur de Makenga Sultani par Lucie Divova

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s